Uko wahagera

COVID-19: Incanco za Mbere za Johnson&Johnson Zashitse I Buraya


Urucanco rwa sosiyete Johnson&Johnson
Urucanco rwa sosiyete Johnson&Johnson

Isosiyeti Johnson&Johnson yatangiye kugeza inkingo za COVID-19 ku muryango w’ubumwe bw’ubulayi uyu munsi kuwa mbere. Abategetsi mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi hamwe n’abo mw’isosiyeti Johnson&Johnson bavuze uyu munsi kuwa mbere ko urwo rukingo rwa COVID-19, rutangwa incuro imwe rukumbi, rwatangiye kujyanwa mu bihugu biwugize.

Iyo sosiyeti mbere yari ifite umugambi wo kugezayo izo nkingo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane, ariko biza gutinzwa n’ibibazo bijyanye no kuzikora. Johnson&Johnson, isosiyeti y’inyamerika, yiyemeje kuzatanga miliyoni 55 z’inkingo mu bihugu by’Uburayi bitarenze impera z’ukwezi kwa gatandatu n’izindi miliyoni 120 mu gihembwe cya gatatu nk’uko umuyobozi ushinzwe inganda mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, yabivuze muri uku kwezi.

Umuvugizi w’isosiyeti Johnson&Johnson kuri uyu wa mbere, yemeje ijyanwa ry’izo nkingo mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, muri Norvege no muri Icelande. Cyakora yanze kugira icyo avuga ku mubare w’inkingo zizagerayo muri uku kwezi kwa kane n’izizahagera mu gihembwe cya kabiri.

Iyo sosiyeti yavuze ko ifite intego yo kugeza mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, Norvege na Icelande inkingo miliyoni 200 muri uyu mwaka wa 2021.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG