Uko wahagera

Cote d’Ivoire: Imyigaragambyo y'Abashigikiye Gbagbo Yaburijwemwo


Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso mu bashyigikiye uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo. Polisi ya Cote d’Ivoire yabarashemo ibyo byuka igira ngo isese imyigaragambyo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Abidjan, uyu munsi kuwa kane. Ni imyigaragambyo yamagana ihezwa rya Laurent Gbagbo n’abandi mu kwiyandishishiriza itora rya perezida rizaba mu kwezi kwa cumi.

Amagana y’abantu bigaragambyaga bateraniye hanze y’icyicaro gikuru cya komisiyo y’igihugu y’amatora, basaba ko Gbagbo n’uwo bafatanyije Charles Ble Goude hamwe na Guillaume Soro wahoze ari minisitiri w’intebe, bashyirwa ku rutonde rw’amatora.

Komisiyo y’amatora yavuze ko uko ari batatu batari ku rutonde kubera ibyaha by’urugomo bahamijwe kandi ko izasuzuma ubujurire bwabo mu bamagana ko bahezwa. Cyakora abayoboke babo bavuga ko guverinema ya Perezida Alassane Ouattara, irimo kugerageza gucecekesha abatavuga rumwe nayo mbere y’itora.

Itariki ya 31 y’ukwezi kwa 10 ibonwa nk’ikigeragezo gikomeye ku mutekano wa Cote d’Ivoire kuva Gbagbo yanze kwemera ko yatsinzwe na Ouattara mu matora 2010 bigakongeza intambara y’igihe gito yaguyemo abantu ibihumbi bitatu.

Perezida Ouattara ntiyari yavuga niba aziyamamaza. Byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’igihugu be kuri uyu mugoroba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG