Repuburika Iharanira demokarasi ya Congo yatangaje abagize guverinema. Itangazo rishyiraho abaminisitiri rije amezi umunani nyuma y’uko perezida Felix Tshisekedi atsinze amatora yabanje gutinzwa igihe kirekire.
Minisitiri w’intebe wa Congo, Sylvestre Ilunga Ilukamba kuri uyu wa mbere yagize ati: “Amaherezo hari guverinema. Perezida yasinye iteka kandi turatangira gukora bidatinze”.
Hakurikijwe amasezerano yo gusangira ubutegetsi, imyanya 23 irimo abo mw’ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye, Tshisekedi, mu gihe isigaye 42 ari y’urugaga rw’amashyaka ashyigikiye uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.
Itora ryo mu kwezi kwa 12 ryaranzwe n’akajagari ku biro by’amatora byinshi. Harimo ibura ry’amakarita y’itora n’imashini zo gutoresha zitakoraga. Byatumye gutora bigeza mu masaha y’ijoro.
Abari bayoboye itora biba ngombwa ko bifashisha amasitimu. Intumwa za kiriziya gaturika zoherejwe gukurikira itora, zavuze ko zabonye raporo byibura 544 ku mashini zo gutoresha zitakoraga.
Itora ryanabayemo urugomo rwari rushingiye ku birego by’inyerezwa ry’amajwi. Urwo rugomo rwahitanye abantu bane mu burasirazuba bwa Kivu y’epfo. Barimo umupolisi hamwe n’uwari umuyobozi mu matora.
Facebook Forum