Uko wahagera

Ingabo z'Igihugu cya Kongo Zishe 17 bo mu Mutwe wa Ngudjolo


FARDC, ingabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yatangaje uyu munsi ko yishe inyeshyamba 17 z’umutwe witwara gisilikali witwa Ngudjolo. Bavuga ko uwo mutwe ari wo wishe abaturage barenga 160 guhera ku italiki ya 10 y’uku kwezi kwa gatandatu mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu.

Itangazo rya FARDC ryemeza ko abasilikali ba leta babili bakomeretse. Nyamara Radiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo yo yatangaje ko imirwano yahitanye inyeshyamba 16 n’abasilikali ba leta batatu.

FARDC yatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa Ngudjolo kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ku italiki ya 21 y’uku kwezi. Ifatanyije n’ingabo za MONUSCO z’Umuryango w’Abibumbye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG