Uko wahagera

Inama Mpuzamahanga ku Ishoramari mu Itangazamakuru mu Rwanda


Ibinyamakuru vyo mu Rwanda
Ibinyamakuru vyo mu Rwanda

Abanyamakuru bagaragarije inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, ko nta kintu bateze ku nama mpuzamahanga ku ishoramari mu itangazamakuru ngokuko mu gihe leta y’u Rwanda ubwayo yanga gushora imari mu bitangazamakuru byabo , nta munyamahanga uzabitinyuka.

Abanyamakuru bo mu Rwanda banenze Inama Mpuzamahanga ku Ishoramari mu Itangazamakuru mbere y’uko Itangira. Mu kiganiro inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, yagiranye n’abanyamakuru, bayigaragarije ko nta kintu na kimwe bateze ku nama mpuzamahanga ku ishoramari mu itangazamakuru izabera i Kigali ku ya 25 n’iya 26 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010. Abo banyamakuru bayibwiye ko ujya gutera uburezi yibanza.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru bo mu itangazamakuru cyane cyane ryigenga, bagaragarije inama nkuru y’itangazamakuru ko mu gihe leta y’u Rwanda ubwayo yanga gushora imari mu bitangazamakuru byabo , nta munyamahanga uzabitinyuka.

Umwe muri abo banyamakuru yibukije inama nkuru y’itangazamakuru ko guverinoma y’u Rwanda ariyo yafashe icyemezo cyo gufungira ibitangazamakuru byigenga, amatangazo yamamaza. Byatumye n’abikorera ku giti cyabo bagira ubwoba bwo guha ibyo binyamakuru ayo matangazo.

Abo banyamakuru babajije inama nkuru y’itangazamakuru ibitangazamakuru abanyamahanga bashoramo imari yabo mu Rwanda. Bagize bati” cyereka niba ari ibitangazamakuru bya Leta kubera ko ibyigenga byo bisa n’ibyazimiye kubera kutabona amatangazo yamamaza.”

Ku ruhande rw’inama nkuru y’itangazmakuru yo yabwiye abo banyamakuru ko iyo nama ari urubuga rwo kuganira ku bintu bitandukanye, nk’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’itegeko ry’itangazamakuru. HCM yavuze ko iyo nama yanatumiyemo imiryango mpuzamahanga, nka CPJ na RSF, isanzwe inenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG