Uko wahagera

Colonel Assimi Goïta Yimitswe nka Prezida w'Inzibacyuho wa Mali


Colonel Assimi Goïta Yimitswe nka Prezida
Colonel Assimi Goïta Yimitswe nka Prezida

Muri Mali, Colonel Assimi Goïta yimitswe ku mugaragaro mu milimo ya perezida wa Repubulika w'inzibacyuho. Hashize ibyumeru bibiri Colonel Goïta akoze kudeta ya kabiri mu gihe cy'amezi icyenda. Ku italiki ya 28 y'ukwezi gushize, urukiko rw'ikirenga rwa Mali rwemeje ko ari we mukuru w'igihugu w'inzibacyuho.

Uyu munsi, Colonel Goïta yarahiye yambaye imyenda ye ya gisilikali. Yavuze ko agiye "gusubiza inzibacyuho mu buryo abaturage babyifuje kandi ko amatora azaba nk'uko byari biteganyijwe."

Ibihugu bikomeye, umuryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba CEDEAO, n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, barimo barotsa igitutu Colonel Goïta kugirango azubahirize igihe amatora agomba kubera mu kwezi kwa kabiri k'umwaka utaha.

Afurika yunze ubumwe yabaye ihagaritse Mali by'agateganyo mu banyamuryango bayo. Ubufaransa bwahagaritse ibikorwa bya gisilikali bwafatanyaga na Mali. Naho intumwa yihariye ya CEDEAO, Perezida Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nijeriya, azasubira mu rugendo i Bamako muri iki cyumweru gukomeza ibiganiro na Colonel Goïta n'abasilikali be, ku kibazo cyo gusubizaho ubutegetsi bwa gisivili muri Mali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG