Uko wahagera

Centrafrurika: Uruhagarara Rwabanjirije Amatora Rwangaje Abarenga Ibihumbi 200


Bamwe mu banyagihugu batesehejwe izabo muri Centtrafurika
Bamwe mu banyagihugu batesehejwe izabo muri Centtrafurika

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, riravuga ko urugomo rwadutse mbere y’amatora rusange muri Repuburika ya Centrafurika mu mpera z’ukwezi kwa 12, rwakuye abantu barenga 200,000 mu byabo, bajya gushaka aho babona umutekano.

Abantu babarirwa mu bihumbi 100 bavuye mu byabo muri Centrafurika. Abandi babarirwa mu 105,000 bahungiye mu bihugu baturanye. Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko impunzi 92,000 bambutse umupaka bajya muri wa Repuburika ya demokarasi ya Congo, muri Kameruni, Cadi na Repuburika ya Congo.

Umuvugizi wa HCR, Boris Cheshirkov avuga ko abantu babayeho nabi by’umwihariko ibihumbi mirongo bahungiye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo. Avuga ko bari mu bice bigera muri 40 mu misozi, ahantu biruhije kugera. Avuga ko abo bantu bakeneye ibiribwa byihutirwa, ndetse n’amacumbi, kandi ko bakeneye n’inkunga mu bijyanye n’ubuzima.

HCR ivuga ko ifite amakuru ko hari abarimo kwishora mu buraya by’amaburakindi. Ibyo bishobora gutuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikwirakwira ndetse na COVID-19. Ku bw’ibyo, HCR igasanga hakenewe n’uruhare rw’abakora ibikorwa by’ubutabazi.

Kugira ngo bigerweho, iri shami rya ONU rivuga ko umuryango mpuzamahanga ugomba gutanga utizigamye mu bijyanye n’infashanyo. Kugeza ubu, umuvugizi wa HCR avuga ko habonetse gusa bibiri bya gatatu bya miliyoni 151 n’ibihumbi 500 by’amadolari yasabwe uyu mwaka mu bijyanye na Centrafurika.

Umuvuguzi wa HCR Cheshirkov yumvikanisha ko umutekano muke muri iki gihugu, urimo gutuma batabasha kugera kuri abo bavuye mu byabo imbere mu gihugu, kandi ko kuba hari imitwe yitwaje intwaro, bituma abo bataye ibyabo babarizwa mu nkambi ebyiri, bari mu mazi abira.

HCR ivuga ko ifite amakuru ateye ubwoba y’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu gihe, uko iyo mitwe yitwaje intwaro igenda isubira inyuma, ijya mu mudugudu isatira undi. HCR ifite amakuru ku busahuzi, urugomo rushingiye ku gitsina rwiyongera vuba na vuba. Ikavuga ko mu by’ukuri, uko ibintu byifashe ubu biteye impungenge.

Iri shami rya ONU ryita ku mpunzi rirahamagarira imitwe ifite intwaro, guhagarika urugomo no gukemura ibibatandukanya binyuze mu biganiro by’amahoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG