Uko wahagera

CEDEAO Igiye Kohereza Ingabo muri Gineya Bisawu


Abayobozi ba CECEAO mu nama muri Ghana
Abayobozi ba CECEAO mu nama muri Ghana

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba CEDEAO bemeranyije ko bagiye kohereza abasirikali muri Gineya Bisawu gufasha kurinda umutekano nyuma y’igeragezwa ra kedeta ryabaye muri iki cyumwure.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu by’uwo muryango w’ibihugu 15 yari iteraniye I Accra umurwa mukuru wa Ghana kuri uyu wa Kane. Abo bayobozi ntibavuze umubare n’abazaba bagize uwo mutwe ndetse n’igihe uzohererwa muri Gineya.

Si ku nshuro ya mbere CEDEAO izaba yohereje abasirikari muri icyo gihugu dore ko na none yigeze kohereza abasirikari mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2020 ubwo na none muri icyo gihugu hari hakozwe kudeta. Icyo gihe abo basirikali bari bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abanyapolitike b’abasivili no kubuza igisirikari muri icyo gihugu kwivanga muri politike.

Kuwa Gatatu guverinema ya Gineya Bissau yavuze ko abateye muri kudeta yaburiyemo, bari bafite umugambi wo kwica perezida.

Guverinema inavuga ko wari umugambi washyizwemo amafaranga menshi kandi wateguwe neza. Gusa, ntiyavuze uwo yumva yari inyuma y’iyo Kudeta yageragejwe kuwa kabiri. Ikindi, Perezida Umaro Sissoco Embalo, mbere yari yabaye nk’uwumvikanisha ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo rya guverinema ryo mw’ijoro ryo kuwa Gatatu, ryavugaga abantu 11 biciwe muri icyo gitero. Barimo barindwi bo mu ngabo zishinzwe umutekano barengeye ubuzima bwa Embalo na Minisitiri w’intebe we.

(https://www.reuters.com/world/africa/guinea-bissau-government-says-coup-attempt-aimed-kill-president-2022-02-03/

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG