Uko wahagera

Kandidatire Zatangiye Gutangwa mu Rwanda


Komisiyo y’igihugu ijejwe amatora mu Rwanda, yatangaje ko gutanga kandidatire k’umwanya wo kuyobora U Rwanda, bitangira kuva ku ya 24 z’ukwezi kwa 6 kugeza ku ya 2 z’ukwezi kwa 7

Mu Rwanda, kandidatire k’umwanya w’umukuru w’igihugu zatangiye gutangwa. Komisiyo y’igihugu ijejwe amatora mu Rwanda, yatangaje ko gutanga kandidatire k’umwanya wo kuyobora U Rwanda, bitangira kuva ku ya 24 z’ukwezi kwa 6 kugeza ku ya 2 z’ukwezi kwa 7. Buri Munyarwanda wese wujuje ibisabwa ashobora guhatanwa. Ikigaragara, ni uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora kutitabira amatora y’umukuru w’igihugu yo ku ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

Nk’uko Komisiyo y’igihugu ijejwe amatora yabitangaje, gutanga kandidatire no kwemererwa ni ibintu bibiri bitandukanye. Ivuga ko bitabujije ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda ariko ataremerwa ashobora nayo gutanga kandidatire z’abakandida bayo. Ariko ko agomba gutegereza kuya 7 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010 kugira ngo amenye ko yemerewe.

N’ubwo igihe cyo gutanga kandidatire cyigeze, kugeza ubu itegeko rizagenga ayo matora y’umukuru w’igihugu nti rirasohoka. Ijwi ry’Amerika ryagerageje gushakisha aho amagazeti ya Leta asanzwe aboneka riraheba.

Uku gutinda kw’iri tegeko, umwe mu bakurikirana ibya politiki y’u Rwanda, yadutangarije ko bishobora kuzatuma nta mukandida n’umwe wigenga witabira ayo matora y’umukuru w’igihugu.

Mubyo abakandida basabwa, bagomba kuba bafite ubwenegihugu bw’Abanyarwanda, bujuje imyaka 35 y’amavuko, banari mu Rwanda igihe cyo gutanga kandidatire. Naho ku bakandida bigenga, bo basabwa imikono 600 y’abantu babashyigikiye baturutse mu turere twose tw’u Rwanda.

Igihe cyo gutanga kandidatire kigeza amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ataremerwa, bikazatuma atayitabira. Ayo ni FDU-Inkingi n’ishyaka rirengera ibidukikije. Cyakora, ishyaka rya PS-Imberakuri n’ubwo ryemewe, ryamaze gucikamo ibice k’uburyo hari abagiye k’uruhande rw’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Abakandida bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri ayo matora ni Kagame Paul wa FPR Inkotanyi; Dr. Ntawukuriryayo J. Damascene wa PSD; Higiro Prospere wa PL; Mukabaramba Alvera wa PPC; Ntaganda Bernard wa PS-Imberakuri. Umukandida wigenga, Nayinzira J nepomuscene, yamaze gutangaza ko nta matora aciye mu mucyo ategereje, ahitamo kutirirwa ayahatanamo.

Abakandida bazemerwa bazatangira kwiyamamaza kuva ku ya 20 z’ukwezi kwa 7 kugeza ku ya 8 z’ukwezi kwa 8, umunsi ubanziriza umunsi w’itora nyir’izina.

XS
SM
MD
LG