Uko wahagera

Callixte Nsabimana 'Sankara' Yemeye Ibyaha Byose Aregwa


Callixte Nsabimana 'Sankara' ashika aho yaburaniye
Callixte Nsabimana 'Sankara' ashika aho yaburaniye

Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara yagejejwe imbere y'ubutabera mu rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali kuburanishwa ku ngingo y'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Ubushinjacyaha buramurega ibyaha 16 bifitanye isano n'iterabwoba. Ibyaha byose uyu wavugiraga umutwe w'ingabo wa FLN arabyemera akabisabira imbabazi. Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe yabikoze nka we gatozi ku giti cye ibindi yagiye abibamo icyitso n’abandi batandukanye kuva mu 2013 kugera mu 2019.

Ubushinjacyaha busigura ko ibyaha bumurega byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda, ku bo byahitanye n’abo byasigiye ubumuga butandukanye. Bukavuga ko ibihuha bumurega byashoboraga gutera rubanda kwivumbagatanya, leta ikangwa n’amahanga kandi ko byagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Bugahera ku kuba yiyemerera ibyaha bukamusabira kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Buravuga ko adafite umwirondoro we wuzuye kandi ko ashobora gutoroka ubutabera. Bityo ko kumufunga bwajya bumubonera hafi aho bumukenereye.

Major Sankara wavugiraga umutwe w’ingabo za FLN zagabye ibitero ku Rwanda yemeye ibyaha byose aricuza, abisabira imbabazi. Yagize ati “ Njye nk’umunyamategeko nzi inyungu zo kuburana nemera ibyaha no kuburana mpakana. Siniteguye kuburana urwandanze ku byaha byinshi bifitiwe ibimenyetso, hari ibyo ntashoboye guhakana yemwe n’inyoni zo mu giti ubwazo zabinshinja.”

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ari mu rukiko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:53 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG