Uko wahagera

Igitotsi Mu Biganiro By'Abarundi


Benjamin Mkapa, umuhuza mu biganiro by'Abarundi
Benjamin Mkapa, umuhuza mu biganiro by'Abarundi

Ibiganiro by’akabili bihuza Abarundi ntibyatangiye uko byari byitezwe nyuma yuko guverinoma itangaje ko idashobora kwicarana n’abamwe mu bayobozi batavuga rumwe nayo na zimwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Ibiganiro biyobowe n’umuhuza Benjamin Mkapa mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya

Ku rubuga rwa Twitter Willy Nyamitwe umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yanditse ko intumwa za guverinoma y’Uburundi zatunguwe no kubona umuhuza yaratumiye mu biganiro abantu yavuze ko bashiriweho inzandiko mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

Nyamitwe yakomeje yandika ko Jean Minani uyobora urunani CNARED, Pacific Nininahazwe uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu FOCODE na Armel Niyongere uyubora ishyirahamwe ACAT badakwiye gutumirwa mu biganiro kuko ngo bakurikiranywe n’Ubutabera.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IBTimes cyandikirwa mu bwongereza, Nininahazwe yavuze ko we na mugenzi we Niyongere basabwe n’abakozi b’umuhuza kuba bavuye mu cyumba cy’ibiganiro kuko ngo guverinoma y’Uburundi itishimiye ko bitabira ibiganiro.

Ibyo byahise bituma umuhuza atangiza ibiganiro yumviriza igice kimwe kimwe.

Ku rubuga rwa Twitter, intumwa ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello yari yanditse ko kuba nibura abahagarariye impande zose bari mu mujyi umwe bitanga ikizere.

Anschaire Nikoyagize uyobora ishirahamwe Ligue Iteka yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Leta y’Uburundi itashimishijwe no kubona abantu yakomeje yanga ko umuhuza atumira mu biganiro.

Bwana Nikoyagize yanabeshyuje amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Nininahazwe na Niyongere bitabiriye ibiganiro bataratumiwe.

Nikoyagize yagize ati “ N’ikinyoma cyambaye ubusa kuko jyewe nabiboneye ku rutonde rw’abatumiwe.”

XS
SM
MD
LG