Uko wahagera

Burundi: Amasengesho ya Ramadani Asaba ubumwe


Abayisilamu bo mu Burundi bagiye gusengera mu musigiti wa Marqaz

Abayisilamu benshi mu murwa mukuru w'Uburundi bitabiriye isengesho ry'uwa gatanu wa mbere w'igisibo kitagatifu bita Ramadan. Iryo sengesho ryabaye mu mahoro kandi rirangira mu mahoro ku musigiti wa Marqaz abenshi bita kwa Gadaffi.

Uwo musigiti wari wakubise uruzura, ndetse benshi mu bayisilamu bakaba bakurikiranye iryo sengesho rya saa sita hanze y'umusigiti wa Markaz uri muri quartier Asiatique benshi hano mu Burundi bazi nkumusigiti wa Kaddafi.


Ubutumwa bwatanzwe n'uwayoboye isengesho Sheikh Shaban Ali, bwibanze ahanini ku bworoherane, gufatana mu mugongo no guharanira icyagarura amahoro n'ituze mu gihugu.

Iki gisibo cy'itagatifu cy'iminsi 30 gitangiye mu gihe mu Burundi hakomeje kuvugwa ibibazo bya politike, umwuka utari mwiza mu baturage, n'imyigaragambyo yagiye yibasira amwe mu ma quartier ya hano mu murwa mukuru Bujumbura.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry'Amerika, Hajji Haruna Nkunduwiga, umwe mu bayobozi b'umuryango w'Abayisilamu mu Burundi, yavuze ko akurikije ibimaze iminsi biba, benshi ntibari bazi ko bazageza kuri uyu munsi.’

XS
SM
MD
LG