Uko wahagera

Boko Haram Ikabije Ibitero muri Cameruni


Bamwe mu basirikare ba Cameruni bakizura
Bamwe mu basirikare ba Cameruni bakizura

Muri Cameruni guverinoma irimo irohereza abasilikali benshi mu majyarugu y’igihugu ku mipaka ya Nigeriya na Tchad. Bitewe n’igitero umutwe wa Boko Haram wagabye ku cyumweru gishize mu mujyi wa Darak, mu majyaruguru ya Cameruni.

Uyu munsi, minisiteri y’ingabo ya Cameruni yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abasilikali bayo 13 n’abasivili bataramenywa umubare. Ibitangazamakuru byo muri ico gihugu byo byemeza ko Boko Haram yahitanye abasilikali 21 kandi ko Boko Haram nayo yapfushije abarwanyi barenga umubare w’abasilikali ba leta. Naho abaturage bahunga, bagenda bavuga ko abasivili bishwe na Boko Haram ari 40 byibura.

Guverinoma ya Cameruni ivuga ko igitero cyo mu mujyi wa Darak ari cyo kibi cyane cya Boko Haram mu gihe cy’umwaka. Ivuga kandi ko Boko Haram imaze kugaba ibitero birindwi mu majyaruguru ya Cameruni muri ibi byumweru bitatu bishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG