Igihugu cya Tchad cyatangaje ko abasirikali bacyo bishe abarwanyi barenga 200 b’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram.
Ibi byabaye nyuma yuko amagana y’abarwanyi ba Boko Haram kuri uyu wa gatatu bambutse umupaka bakinjira mu gihugu cya Kameruni bagamije kurwana n’ingabo za Tchad na Kameruni.
Ababibonye bavuze ko iyo mirwano yabereye hafi y’umujyi wa Fotocol uri ku mupaka uhuza Nigeriya na Kameruni.
Abasirikali ba Tchad bageze muri Cameroun mu kwezi gushize, bahita batangira kurwana na Boko Haram. Tchad, Nigeria, Cameroun, Niger na Benin biyemeje gushyira hamwe ibikorwa bya gisikali kugirango barwanye Boko Haram.
Hagati aho, Nigeriya nayo yatangaje ko yamaze kwisubiza imijyi myinshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu yari yarigaruriwe na Boko Haram. Muri iyo mijyi harimo na Gambaru.
Hari kandi umugambi wo gushyirahamwe umutwe w’abasirikali hafi 7,500 uzaba ushyinzwe guhashya Boko Haram, imaze igihe yica inzirakarengane muri Nigeriya guhera mu mwaka wa 2009.