Uko wahagera

Biyelorusiya Yahagaritse Ikinyamakuru Gikomeye muri Ico Gihugu


Bamwe mu bamenyeshamakuru bo muri Biyelorusiya mu myiyerekano
Bamwe mu bamenyeshamakuru bo muri Biyelorusiya mu myiyerekano

Biyelorusiya yahagaritse umuyoboro w’ikinyamakuru gikomeye cyo muri icyo gihugu gikorera kuri murandasi, kinafunga abanyamakuru bacyo. Ministeri y’Itangazamakuru ya Biyelorusiya yatangaje ko urubuga rwo kuri murandasi rw’ikinyamakuru cyitwa Nasha Niva rwahagaritswe nyuma y’uko ibiro by’umushinjacyaha mukuru bigishinze gutangaza amakuru adasobanutse kandi atemewe.

Iyi nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP, byavuze ko Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru muri Biyelorusiya, ryatangaje ko ubuyobozi bwa leta bwasatse ibiro iki kinyamakuru gikoreramo, nyuma bugafunga umwanditsi mukuru wacyo n’undi munyamakuru bari kumwe, ndetse n’amazu yabo agasakwa. Iri shyirahamwe ry’abanyamakuru ryavuze ko abandi banyamakuru bane batabashije gufatwa ngo bafungwe.

Iki kinyamakuru cya Nasha Niva cyashinzwe mu mwaka w’i 1906. Ni cyo kinyamakuru kimaze igihe kinini mu gihugu kandi gikunzwe cyane. Kugeza ubu gifite abantu barenga ibihumbi 100 bagikurikira kuri murandasi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG