Uko wahagera

Benjamin Netanyahu mu Ruzinduko rw'Akatarabaho muri Arabiya Sawudite.


Minisitiri w'intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, ejo (ku cyumweru) yagiye mu ruzinduko mu ibanga muri Arabiya Sawudite. Nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibitangaza, ni ubwa mbere mu mateka umukuru wa guverinoma ya Isirayeli ajya muri Arabiya Sawudite.

Muri uru ruzinduko rw'akatarabaho, Netanyahu yari kumwe na Yossi Cohen, umuyobozi w'ikigo cy'ubutasi Mossad cya Isirayeli. Bahuriye mu mujyi wa Neom, mu majyaruguru y'Arabiya Sawudite, n'igikomangoma Mohammed bin Salman witegura kuzasimbura se ku ngoma y'Arabiya Sawudite, na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Mike Pompeo.

Nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibitangaza, ni ubwa mbere mu mateka umukuru wa guverinoma ya Isirayeli ajya muri Arabiya Sawudite. Nta mubano ushingiye kuri za ambasade ibihugu byombi bifitanye, ariko Arabiya Sawudite yafunguriye ikirere cyayo indege zigenda hagati ya Isirayeli na Emira z'Abarabu zunwe ubumwe.

Leta zunze ubumwe z'Amerika irimo irakora ibishoboka byose kugirango Arabiya Sawudite nayo igire amasezerano na Isirayeli, nk'uko yabigezeho mu kwezi kwa cyenda gushize na Bahrein na Emera z'Abarabu zunwe ubumwe, na Sudani mu kwezi gushize. Ariko Arabiya Sawudite ntibishaka kubera ikibazo cya Palesitina. Ivuga ko Palesitina igomba kubanza kugira leta yigenga yayo mbere y'ibindi byose.

Abasesenguzi bemeza ko amasezerano y'amahoro hagati ya Israeli n'Arabia Saoudite yaba ari intambwe y'igitangaza cyane kubera ko Arabiya Sawudite ari kimwe mu bihugu by'Abarabu n'iby'Abayisilamu bikomeye kw'isi. Ni yo ifite imisigiti mitagatifu ya mbere kw'isi, mu mijyi ya Maka na Medine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG