Uko wahagera

Benjamin List; David MacMillan Begukanye Igihembo Cyitiriwe Nobel mu Butabire


Benjamin List na David MacMillan
Benjamin List na David MacMillan

Benjamin List yavukiye i Frankfurt mu Budage ku itariki ya 11 y'ukwa mbere 1968. Akora mu kigo cy'ubushakashatsi cyitwa Max Planck Institut mu Budage.

Naho David MacMillan yavukiye i Bellshill mu Bwongereza ku itariki ya 16 y'ukwa gatatu 1968. Yigisha ubutabire muri kaminuza ya Princeton muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Bazagabanamo kabiri igihembo bahawe. Bahembewe ko bavumbuye uburyo bubungabunga ibidukikije mu gukora uturemangingo twitwa molécules, bituma gukora imiti imwe n'imwe byihuta inshuro ebyiri kurusha mu myaka 20 ishize.

Umwaka ushize, Komite Nobel yahaye igihembo Nobel cy'ubutabire Umufaransakazi Emmanuelle Charpentier n'Umunyamerikakazi Jennifer Doudna. Ni ubwa mbere mu mateka igihembo Nobel mu bya siyansi cyari gihawe itsinda ry'abagore bonyine gusa nta mugabo urimo.

Nyuma yo gutangaza abahembwe mu by'ubuganga ejobundi kuwa mbere, mu by'ubugenge ejobundi kuwa kabiri, no mu by'ubutabire uyu munsi, Komite Nobel izatangaza ejo kuwa kane uwahembwe cyangwa abahembwe mu bwanditsi.

VOA/AP/REUTERS

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG