Perezida wa Benin Patrice Talon, yatanze imbabazi ku bagororwa bujuje ibisabwa ngo bafungurwe. Izi mbabazi azitanze ku munsi igihugu kizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 61.
Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku baturage, ubwo bari mu muhango wo kwizihiza imyaka 61 igihugu kimaze kigenga.
Perezida Talon yavuze ko iterambere ry’igihugu risaba imbaraga zihuriweho n’abana b’igihugu bose.
Intego y’umukuru w’igihugu mu gufata iki cyemezo, yari uguhuriza abantu bose hamwe bashobora kuba batararengewe n’ubutabera, n’abahamwe n’ibyaha kwisubiraho, bagahuriza hamwe imbaraga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Perezida Talon yakomeje avuga ko abanya-Benin ari bo mizero y’igihugu, kandi ko icyifuzo ari ukubona igihugu gikomera, cyubahwa kandi gitera imbere.
Ati rero “Ibi byagerwaho ari uko dushyize ingufu zacu hamwe, mu gihe byanagaragaye ko iyo dushyize hamwe tubasha kwitwara neza mu bibazo.”
Perezida Talon yabwiye aba bagororwa ko binyuze muri izi mbabazi, adafite gushidikanya ko buri wese azakora ibiteza igihugu imbere. Yarangije kandi asaba abanyagihugu bose ko izi mbabazi zitanzwe, zigomba kuba ikintu gihuriza abantu hamwe mu gukora ikiza.
Facebook Forum