Banki y’Isi iratangaza ko ubukungu bwa Iran bushobora kuzahara birenze uko byari byitezwe kubera ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibyo bihano byabujije ubucuruzi bwa peteroli bwari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’icyo gihugu.
Icyegeranyo cyasohowe na Bank y’Isi i Washington kiravuga ko ubukungu bw’iki gihugu buzasubira inyuma ku rugero rwa 4.5% uyu mwaka bitandukanye na 3.6% byari biteganyijwe mbere.
Ku italiki 2 z’ukwa gatanu, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwafatiye Iran ibihano bitaziguye mu rwego rwo kuyotsa igitutu ngo yemere imishyikirano no kureka imyitwarire ifatwa nk’ishobora guteza abandi akaga.
Icyegeranyo gishya cya Banki y’Isi kiravuga ko urugero iriyali, ifaranga rikoreshwa muri Iran ryatagaho agaciro ku mwaka ryavuye ku 10% hagati mu mwaka ushize rukagera kuri 52% mu kwa kane uyu mwaka aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitangarije ko zigiye gusubizaho ibihano kuri icyo gihugu.
Facebook Forum