Uko wahagera

Banki HSBC Izishyura Amerika hafi Miliyari Ebyeri z'amadolari


Ikibazo cy'amadolari akurwa mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge
Ikibazo cy'amadolari akurwa mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge
Imwe muri za banki nini zo kw’isi yitwa HSBC, yemeye kwishyura amadolari miliyari imwe na miliyoni 900 yo gukemura ikibazo cy’uko iyo banki ibika amafranga ava mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Iki ni ikibazo iyi banki yari ifitanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abashinjacyaha b’Amerika taliki ya 11 y’ukwa cumi n’abiri mu wa 2012, ni bwo batangaje ibirego byashinjwe iyo banki yo mu Bwongereza.

Abategetsi b’Amerika bavuze ko anketi bakoze yamaze imyaka myinshi, yagaragaje ko iyo banki yafashije, abacuruzi b’ibiyobwabwenge bo muri Colombia na Mexique ndetse n’ibihugu Amerika yafatiye ibihano, kunyuza za miliyari z’amadolari muri za banki z’Amerika. Yabaga irenze ku bihano byafatiwe bimwe mu bihugu.

Amenshi mu madolari yanyuzwaga mw’ishami rya banki HSBC yo muri Mexique. Ibyo bihugu byarimo Iran, Libya, Sudani, Birmaniya na Cuba.
XS
SM
MD
LG