Uko wahagera

Ban Ki-Moon mu Ruzinduko Rutunguranye mu Rwanda


Inkomoko y’urwo rugendo ni Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’uburenganzira bwa muntu, itunga agatoki ingabo z’ u Rwanda, kuba zarakoze ibyaha biremereye muri Congo, birimo na Jenoside y’Abahutu

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri rutunguranye, kandi rw’ibanga mu Rwanda. Umushinga wa Raporo y’ishami ry’uwo muryango ryita k’uburenganzira bwa muntu, itunga agatoki ingabo z’ u Rwanda, kuba zarakoze ibyaha biremereye muri Congo birimo na Jenoside y’Abahutu, niyo nkomoko y’urwo rugendo.

K’uruzinduko rwa Ban Ki-moon mu Rwanda, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, yatangaje mu itangazamakuru ko u Rwanda rutazahindukira ku cyemezo cyarwo, cyo kuvana ingabo zarwo muri Darfur mu gihe iyo raporo izaramuka ishyizwe ahagaragara. Ibikubiye muri iyi raporo byashyizwe ku karubanda n’itangazamakuru.

Mu Rwanda kandi, Ban Ki-moon yanabonanye na Perezida Paul Kagame. Nyuma y’umubonano wabo ntacyo itangazamakuru ryatangarijwe.

Gusa, mbere y’uko ahaguruka i Kigali, Ban Ki-moon yatangarije itangazamakuru ko yababajwe cyane n’uburyo ibikubiye mu mushinga w’iyo raporo byamenyekanye mbere y’uko itangazwa ku mugaragaro.

Kuva iby’umushinga w’iyo raporo byajya ahagaragara mu itangazamakuru, u Rwanda rukomeje kubyamagana rwivuye inyuma ko ibikubiyemo ari ibinyoma.

Nta gihindutse, biteganijwe ko iyo raporo izatangazwa ku mugaragaro ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG