Uko wahagera

Avoka w'umunyamerika Peter Erlinder azafungwa iminsi 30 y'agateganyo


Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwemeje ko Umunyamategeko w’Umunyamerika, porofeseri Peter Erlinder, akomeza gukurikiranwa ari mu buruko.

Iminsi icumi iruzuye umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Erlinder afungiwe mu Rwanda. N’icyizere yari afite cyo gufungurwa by’agateganyo cyayoyotse taliki ya 7 z’ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2010. Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kandi ko agomba kwimurwa akava muri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro akajya muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930.

Umucamanza umwe rukumbi wafashe icyo cyemezo yemeje ko impamvu zose zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zifite ishingiro. Yasanze kandi ko mu gihe igihano gito gishobora guhana ibyaha Erlinder akurikiranweho ari imyaka ibiri y’igifungo, agomba kubikurikanwaho ari mu buroko. Ni ko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Umucamanza yasanze kandi bwana Erlinder atarekurwa by’agateganyo, nk’uko we n’abamwunganira babisabaga urukiko, kubera ko nta muganga wigeze wemeza ko ifungwa rye ryamugiraho ingaruka mu burwayi bwe. Umucamanza anasanga kandi kuba Erlinder ari mu zabukuru bidakwiye kuba impamvu yatuma afugurwa. Umucamanza yemeje ko kuguma mu buroko by’agateganyo kwa Erlinder ari bwo buryo bwonyine bwatuma adasibanganya ibimenyetso by’ibyaha akurikiranweho.

Ubushinjacyaha burega Erlinder ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside, no gukwirakwiza ibihuha byahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urukiko rwemeje kandi ko kumugumisha Erlinder muri gereza ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zimubona igihe cyose zimukeneye. Urukiko runasanga ifungwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwatuma nta midugararo ibaho mu gihugu bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranweho.

Indi mpamvu umucamanza yashingiyeho ni ikirego Erlinder yatanze cyo muri Leta ya Oklahoma mu izina rya madame Habyarimana na madame Ntaryamira, bavuga ko abayobozi bakuru b'u Rwanda barimo perezida Paul Kagame, ari bo babiciye abagabo.

Porofeseri Peter Erlinder, akimara gusemurirwa n’umwe mu bamwunganira ko amanuwe muri gereza nkuru ya Kigali, yagaragaje ukwiheba mu rukiko nk’aho ijuru rimuguyeho. We n’abamwunganira, bari batanu ejo mu rukiko, bahise batangaza ko batishimiye icyo cyemezo cy’urukiko kandi ko bajuririye urukiko rukuru.

Nk’uko amategeko y’u Rwanda abivuga, urukiko rukuru rugomba narwo gufata icyemezo mu gihe kitarenze amasaha 48. Bivuze ko iki cyumweru kizarangira umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder amenye neza niba azaguma mu buroko cyangwa se niba ashobora kuzarekurwa by’agateganyo.

Urukiko rukimara gutegeka ko Erlinder amanurwa muri gereza nkuru ya Kigali, polisi y’u Rwanda yahise imusubiza mu mapingu, imwuriza imodoka.

Isomwa ry’iki cyemezo cyo gufunga by’agateganyo Umunyamerika Erlinder cyitabiriwe n’abantu benshi cyane bari buzuye icyumba cy’urukiko. Harimo n’abakozi b’Ambasade ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika i Kigali, n’abanyepolitiki babili batavuga rumwe n’ubutegesti bw’u Rwanda, Me Ntaganda Bernard na Madamu Ingabire Umuhoza Victoire. Avoka Peter Erlinder yatawe muri yombi ku italiki ya 28 z’ukwezi kwa gatanu aje kunganira madame Ingabire.

Igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika avoka Peter Erlinder akomokamo, ni kimwe mu bihugu bibanye neza n’u Rwanda. Bamwe mu bitabiriye urwo rubanza, n’ubwo ntawabyeruraga ku mugaragaro, bibazaga niba iri fungwa ry’uyu mwenegihugu wo muri merika ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mubano w’ibihugu byombi.

XS
SM
MD
LG