Uko wahagera

Australiya Yafunze Imipaka Bitewe na Virusi ya Corona


Ahakorera abajejwe uruza n'uruza i Sydney muri Austrariya
Ahakorera abajejwe uruza n'uruza i Sydney muri Austrariya

Australiya yafunze imipaka bitewe na virusi ya Corona ikomeje gukwirakwira mu gihugu.

Leta eshatu iy’Uburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ni zo zafashe iya mbere mu gufunga imipaka yazo. Abazemererwa kwinjira, ni abakozi baturuka mu bindi bice by’igihugu, ba ngombwa gusa.

Mu gihugu hamaze kuboneka abantu 2,000 banduye COVID-19. Kugeza ubu umunani bitabye imana bazize iyo virusi.

Leta y’Uburengerazuba ifite ubunini bwa kilometero kare miliyoni 2 n’igice. Igize icya gatatu cy’umugabane mugari wa Australiya. Guhera kuri uyu wa kabiri yishyize mu kato hagamijwe kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.

Hashyizweho uburyo bushya bwo gucunga imipaka ku binjira banyuze inzira y’Ubutaka, iy’ikirere cyangwa mu mazi.

Leta y’epfo ya Australiya nayo yashyizeho ingamba nk’izo. Ikirwa cya Tasmania cyamaze gufunga imipaka yacyo. Naho Leta ya Queensland izafunga imipaka yayo ejo kuwa gatatu.

Mu mijyi ibiri minini ya Australiya, Sydney na Melbourne, utubari, inzu za sinema n’ahandi abantu bahurira ari benshi, byategetswe gufunga kubera ko Virusi COVID-19 irushaho gukwirakwira. Amabanki, amaduka y’ibiribwa, farumasi n’izindi serivise z’ibanze, ni byo byonyine, bikora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG