Uko wahagera

Aung San Suu Kyi Wayoboraga Myanmar Yasubiye mu Rukiko


Urukiko rwashyikirijwe ibirego bimushinja ruswa byatanzwe n'abahagarariye igisirikare cyamuhiritse ku butegetsi.

Umunyamategeko Khin Maung Zaw wunganira uregwa, yabwiye Ijwi ry'Amerika, ko Aung San Suu Kyi akurikiranyweho ibirego bitatu birimo guca ukubiri n'amategeko y'igihugu agenga igihe cy'ibiza, kwica itegeko rigenga ibyerekeye itumanaho n'irireba kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga.

Yavuze ko mu ibazwa ry'umwe mu basatse mu rugo rwa Aung San Suu Kyi, byagaragaye ko nta rupapuro rumwemerera gusaka yari yitwaje.

Bivugwa ko muri uko gusaka urugo rwe mu murwa mukuru Naypyitaw, habonetse ibyuma bitandatu byo mu bwoko bw'amaradiyo akoreshwa mu itumanaho.

Kuri uyu wa mbere kandi U Win Myint wari perezida na we wahiritswe ku butegetsi yarezwe kuba yaraciye ukubiri n'amategeko agenga igihe cy'ibiza mu gihugu.

Uwunganira Suu Kyi yatangaje ko we na U Win Myint bagaragaraga nk'abafite ubuzima buzira umuze ubwo babonanaga n'ababunganira mbere y'uko urubanza rutangira.

Bombi bagaragaje impungenge z'ikibazo cy'ubwandu bwa Covid 19 bukomeje kwiyongera muri Myanmar, banifuriza rubanda kuzayihonoka.

Urubanza ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG