Uko wahagera

Ku Nshuro ya 17, Mu Rwanda Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ikimenyetso kiranga jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya jenoside, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kwibuka ari bwo butabera bw’ibanze bukwiye guhabwa abazize jenoside

K’urwego rw’igihugu, umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi wabereye kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali. Amagambo yahavugiwe yagarutse ku mpamvu kwibuka ari ngombwa. Yanibanze kandi ku nsanganyamatsiko y’umwaka wa 2011”dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro”.

Mu ijambo rya Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya jenoside, Ibuka, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kwibuka ari bwo butabera bw’ibanze bukwiye guhabwa abazize jenoside. Icyo cyikaba n’igihano gikomeye ndetse n’isomo ku bayikoze kuko batigeze bifuza ko abo bishe bazibukwa na rimwe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ijambo rye, yavuze ko utibuka agera aho nawe akiyibagirwa. Yaburiye abantu a bapfobya jenoside n’abayihakana bari mu gihugu ko bazarwanywa. Naho abari mu mahanga mu bihugu bicyize ko ntacyo babakoraho. Perezida Kagame kandi yanagarutse ku manza z’abacyekwaho gukora iyo jenoside zifata imyaka n’imyaka. Avuga ko bakingirwa ikibaba na bimwe mu bihugu by’amahanga biba bidashaka ko uruhare rwabyo muri iyo jenoside rumenyekana.

Ku Nshuro ya 17, Mu Rwanda Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi
Ku Nshuro ya 17, Mu Rwanda Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 17 yatangijwe no gucana k’urwibutso rwa jenoside rwa Kigali urumuri rw’icyizere. Urwo rumuri ruzamara iminsi 100 ihwanye n’igihe jenoside yakozwemo.

Mu ijoro ryo kuya 7 z’ukwezi kwa kane nk’uko bigenda buri mwaka, ni ijoro ry’icyunamo. Rirabera kuri stade Amahoro i Remera i Kigali. Mu gihugu hatangiye icyunamo cyizarangira kuya 13 z’ukwezi kwa 4.

XS
SM
MD
LG