Uko wahagera

Arabiya Saoudite: Abagore Barekuriwe Gutwara Imodoka


Nk’uko ikigo ntaramakuru cya leta, SPA, kibivuga, iki gikorwa cyabaye mu mijyi itandukanye y’igihugu. Inzego zibishinzwe zatangiriye ku bagore n’abakobwa bafite uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara imodoka. Mbere yo kuzibahindurira, zabanje kubakoresha ikizame cyo gutwara.

Kugeza ubu, Arabiya Saoudite ni cyo gihugu cyonyine ku isi abagore batemerewe kwitwara mu modoka. Mu kwezi kwa cyenda gushize, umwami Salmane yakuyeho uyu muco, aca iteka rivuga ko abagore bazatangira gutwara imodoka ku italiki ya 24 y’ukwezi kwa gatandatu 2018, biturutse ku matwara mashya y’umuhungu we ugomba kuzamusimbura, igikomangoma Mohammed ben Salmane.

Ariko abagore baracyafite izindi nzitizi nyinshi. Urugero: umugore agomba gusaba uruhushya umuntu w’igitsina gabo wo mu muryango we kugirango ajye kwiga cyangwa kugirango akore urugendo mu mahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG