Uko wahagera

Anthony Blinken Yashoje Uruzinduko Yagiriraga muri Afurika


Sekereteri wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Anthony Blinken, ari muri Senegali, igihugu asorejemo uruzinduko yagiriraga ku mugabane w'Afurika.

Yabonanye na Perezida Macky Sall bavugana ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi nkuko bitangazwa na ministeri y'ububanyi n'ahanga y'Amerika.

Ejo ku wa gatanu, Blinken yavugiye ijambo i Abuja muri Nijeriya rikubiyemo imigambi y'ubutegetsi bwa perezida Biden kuri Afurika. Yavuze ko Amerika igamije gutsura ubufatanye n'uyu mugabane ukomeje kubona imfashanyo nini ituruka mu Bushinwa bufatwa nka mukeba w'Amerika.

Yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ifatwe nk'ifite umwanya n'ijambo mu bibera ku isi aho gukomeza kuba mu mwanya wo gifatwaho ibyemezo.

Blinken amaze iminsi itanu muri Afurika mu ruzinduko rugamije gutsura ubufatanye hagati y'uyu mugabane n'Amerika mu byerekeye ubuvuzi, iterambere ry'ubukungu, ingufu, gushimangira demokarasi no kurwanya ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe,

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG