Uko wahagera

RCA: Ibyavuye mu Matora ya Perezida


Indorerezi z’Afurika yunze ubumwe ziremeza ko amatora y’umukuru w’igihugu ku cyumweru muri Repubulika ya Santrafrika yabaye mu ituze no mu mucyo. Izo ntumwa ziyobowe na Souleymane Ndene Ndiaye, wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Senegal.

Nk’uko komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje, ibarura ry’amajwi ry’agateganyo rirerekana Faustin Archange Touadera, wigeze kuba minisitiri w’intebe, ari we uza ku isonga.

Ararusha amajwi menshi uwo bahanganye, Anicet Georges Dologuele, nawe wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Centrafrika. Igihe amajwi ya nyuma azatangarizwa ntikiramenyekana.

XS
SM
MD
LG