Uko wahagera

Amerika Yongeye Kugabisha Koreya ya Ruguru


Perezida w'Amerika Donald Trump, iburyo, abonana n'indongozi ya Koreya ya ruguru Kim Jong Un ku rubibe rwa Panmunjom, ku ruhande rwa Koreya y'epfo.
Perezida w'Amerika Donald Trump, iburyo, abonana n'indongozi ya Koreya ya ruguru Kim Jong Un ku rubibe rwa Panmunjom, ku ruhande rwa Koreya y'epfo.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika irasaba Koreya ya Ruguru guhagarika icyo yita kwenderanya igasubira mu biganiro byerekeye ntwaro za kirimbuzi mbere yuko italiki ntarengwa y’impera z’uyu mwaka yahawe Pyongyanga igera.

Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ishinzwe Koreya ya Ruguru, Steve Biegun yavuze ko igihe kigeze ko ibihugu byombi bikora icyo bishinzwe.

Ayo magambo yayavugiye i Seoul nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru ikoze igerageza rya moteri ebyiri zisa n’aho ar’izibisasu bya kirimbuzi birasa kure. Pyongyang yavuze ko itanga icyo yise impano ya Noheli Amerika niramuka itagize ibindi yigomwa mu mpera z’umwaka.

Ibi byazamuye ubwoba ko ibintu bishobora gusubira irudubi hagati ya Koreya n’Amerika mu mwaka wa 2020 nyuma y’imyaka 2 y’ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump w’Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG