Uko wahagera

Amerika Yashubijeho Imfashanyo Yari Yarahagarikiye Etiyopiya


Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika
Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika

Leta zunze ubumwe z'Amerika yashubijeho imfashanyo yari yarimye Etiyopiya kubera amakimbirane y'urugomero rw'amashanyarazi irimo yubaka ku ruzi rwa Nil.

Mu kwezi kwa cyenda k'umwaka ushize w'2020, guverinoma y'uwahoze ayobora Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yafungiye Etiyopiya imfashanyo ingana n'amadolari miliyoni 270 kugirango Etiyopiya ibanze ikemure amakimbirane ifitanye na Sudani na Misiri ku kibazo cy'uru rugomero.

Umubano wa Leta zunze ubumwe z'Amerika na Etiyopiya warushijeho kandi kuba mubi Perezida Trump avuze ngo Misiri yari ikwiye kurasa uru rugomero. Byatumye minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Etiyopiya ahamagaza igitaraganya ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika i Addis Abeba kugirango amusobanurire icyo yise "guhamagarira Misiri kurwana na Etiyopiya."

Imishyikirano ya Sudani, Misiri na Etiyopiya, yari ihagarariwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika, nayo yaracikiye. Ibi byose, guverinoma ya Perezida Joe Biden yafashe icyemezo cyo kubihindura, ivuga ko ikibazo cy'uru rugomero kitagomba kuba ikiziriko cy'imfashanyo igenewe Etiyopiya.

Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ned Price, yavuze mu kiganiro n'abanyamakuru, ati: "Turabyumva neza ko urugomero rwo kuri Nil ari ikibazo gikomeye hagati ya Sudani, Misiri na Etiyopiya. Ariko tugomba no kugeza imfashanyo ku bo zifitiye akamaro cyane. Tugomba kandi kureba n'uruhare twagira mu gukemura amakimbirane hagati y'ibi bihugu bitatu."

Misiri na Sudani bafite impungenge ko urugomero rwa Etiyopiya ruzabaganyiriza cyane amazi ya Nil abatunze. Nka Misiri yonyine ubwayo, ku mazi yose ikoresha buri munsi, 90% ava kuri Nil.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG