Uko wahagera

Amerika Yakuye Abantu 17,000 i Kabul Muri Iki Cyumweru


Abasilkare b'Amerika Bafasha ku kibuga cy'indege mpuzamahanga, Hamid Karzai i Kabul

Abasilikare b’Amerika bakuye abantu bagera mu 3 800 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Hamid Kazai i Kabul mu masaha 24 ashize. Perezidansi y’Amerika yabitangaje uyu munsi kuwa gatandatu. Ivuga ko 17 000 bavuyeyo kuva kw’italiki ya 14 y’uku kwezi kwa munani. Ni kuwa gatandatu uheruka, mbere y’uko Abatalibani binjira i Kabul.

Perezidansi y’Amerika yavuze ko umubare wose hamwe w’abamaze gutahukanwa guhera mu mpera z’ukwezi gushize kwa karindwi ari hafi 22 000.

Mu 17 000 bazanjwe mu cyumweru gishize, harimo abanyamerika 2 500 nk’uko Jenerali Majoro William Taylor yabivuze uyu munsi kuwa gatandatu ari kuri deparitema y’ingabo y’Amerika, Pentagon.

Umuvugizi wa Pentagon, John Kirby yabwiye abanyamakuru ko adafite umubare nyawo w’abanyamerika bose baba basigaye i Kabul no mu bindi bice by’Afuganistani.

Kuri uyu wa gatandatu, Ambasade y’Amerika i Kabul, yaburiye abanyamerika, ibagira inama yo kutajya ku kibuga cy’indege “badahawe amabwiriza n’uhagarariye guverinema y’Amerika” ivuga ko hashobora kuba ibibazo by’umutekano muke wahungabanywa na Leta ya Kiyisilamu hanze y’ikibuga cy’indege.

Abategetsi b’Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa banze gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ibitero bishobora kugabwa n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu. Ariko bavuze ko bihari ku buryo ko bitakwirengagizwa. ((VOA))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG