Uko wahagera

Amerika Yahaye Pakistani Inkingo za Covid 19


Inkingo Amerika yahaye Pakistani ni izo mu bwoko bwa Moderna zigera kuri miliyoni 2.5, nk’uko byemezwa n’itangazo ry’amabasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Pakisitani.

Ni muri wa mugambi watangajwe na Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wo gutanga inkunga z’inkingo zigera kuri miliyoni 80 ibinyujije mu mugambi w’umuryango w’abibumbye wiswe COVAX ufasha kugeza inkingo ku bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Uhagarariye Amerika muri Pakisitani Angela Aggeler yavuze ko izo nkingo zizafasha kuramira ubuzima bw’abaturage n’igihugu kibasiwe n’icyorezo cya virusi ya corona.

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko igihugu n’ikiramuka gishoboye gukingira abaturage bacyo, bizagifasha kongera kuzahura ubukungu bwacyo.

Abaturage barenga 22,000 bamaze guhitanwa na Covid 19 muri Pakisitani. Abasaga 960,000 bamaze kwandura iyo ndwara.

Usibye iyo nkunga y’inkigo miliyoni 80, leta zunze ubumwe z’Amerika zemeye no gutanga inkunga ya miliyari ennye azafasha gahunda ya COVAX kugura inkingo zizakwirakwizwa mu bihugu 92 bikennye kurusha ibindi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG