Uko wahagera

Amerika Yahamagaje Abakozi Bayo Bamwe na Bamwe muri Iraki


Ubwato USS Abraham Lincoln Amerika yohereje mu Burasirazuba bwo hagati
Ubwato USS Abraham Lincoln Amerika yohereje mu Burasirazuba bwo hagati

Leta zunze ubumwe z’Amerika yategetse abakozi badakenewe cyane muri Iraki gutahuka vuba. Iki cyemezo kirareba cyane cyane abakozi b’ambasade yayo y’i Bagdad, n’aba konsila yayo yo mu mujyi wa Erbil, umurwa mukuru w’intara ya Kurdistani, mu majyaruguru ya Iraki.

Gitewe n’umwuka mubi ugenda wiyongera mu karere nyuma y’aho Amerika itangarije ko Irani ishobora kwibasira inyungu zayo n’ingabo zayo mu Burasirazuba bwo hagati.

Kubera iki cyuka kibi, Ubudage nabwo bwahagaritse ibikorwa byayo byo kwigisha no guha imyitozo igisilikali cya Iraki. Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Ubudage yavuze ko iyo milimo ishobora gusubukurwa igihe icyo ari cyose mu gihe umwuka mwiza waba ugarutse.

Ubudage bufite abasilikali 160 muri ako kazi muri Iraki. Bakorera mu murwa mukuru Bagdad no mu mujyi wa Erbil.

Amerika yohereje mu Burasirazuba bwo hagati ubwato bunini cyane butwara indege z’intambara bitwa USS Abraham Lincoln n’andi mato y’intambara abuherekeje, n’indege ni cyane bita B-52 zishobora kurasa misili za kirimbuzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG