Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibyemezo Ikigo SMIC Cyo mu Bushinwa


China U.S
China U.S

Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye ibyemezo bishya birebana n'ubucuruzi ikigo gikomeye cy'Ubushinwa Semiconductor Manufacturing International Corporation (SMIC), gikora ibyuma bikoreshwa muri za mudasobwa.

Amerika yavuze ko ibyo byemezo byo kugabanya ibikoresho yoherezaga muri icyo kigo yabifashe mu rwego rwo kwirinda kwigerezaho ku mpamvu z'uko icyo kigo gishobora kubikoresha ku mpamvu za gisirikare.

Urwandiko rwasohowe n'ibiro bishinzwe ubucuruzi by'Amerika ejo ku wa gatanu ruvuga ko ibigo by'Amerika bishaka kugurisha ibikoresho muri icyo kigo cyo mu Bushinwa bigomba kubanza kubisabira uruhusa.

Kuva taliki ya 15 z'ukwezi kwa cyenda, Amerika yahagaritse kugurisha ibikoresho bikenewe mu kigo gikomeye cy'itumanaho mu Bushinwa cya Huawei. Ikigo SMIC kibaye icya kabiri cyo mu Bushinwa gifatiwe ibyemezo byo mu rwego rw'ubucuruzi na Leta y'Amerika.

Iki kigo cyatangarije ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) ko nta makuru kirahabwa n'inzego z'ubuyobozi bw'Amerika arebana n'icyo cyemezo. Cyavuze kandi ko nta na hamwe gihuriye n'igisirikare cy'Ubushinwa.

Mu kwezi gushize ubwo byavugwaga ko Perezida Donald Trump yari muri gahunda zo guhagarika kugurisha ibikoresho kuri ciyo kigo, nabwo cyavuze ko ntaho gihurir n'igisirikare cy'Ubushinwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG