Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Abaturage ba Uganda Ibashinja Kubangamira Demokarasi


Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Anthony Blinken watangaje ibyo bihano
Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Anthony Blinken watangaje ibyo bihano

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abaturage ba Uganda ishinja kubangamira demokarasi no guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’amatora.

Ibi bikubiye mu itangazo Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken yasohoye avuga ko ibyo bihano birimo kwima abo ishinja, itavuze amazina, impapuro zibemerera kwinjira muri Amerika zizwi nka viza.

Yavuze ko icyo cyemezo kireba abantu bagize uruhare mu kubangamira demokarasi harimo n’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, no mu bindi bikorwa byo kwiyamamaza byabanjirije ayo matora.

Ministiri Blinken avuga ko ibyo bikorwa bigaragaza ko igihugu gikomeje gusubira inyuma muri demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, binyuranyije n’amahame y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Muri iryo tangazo kandi ministiri Blinken yerekana ko abakandida n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bakomeje guhohoterwa, gufatwa no gufungwa binyuranije n’amategeko.

Amerika kandi ishinja inzego z’umutekano muri Uganda kugira uruhare mu kwica no gukomeretsa inzirakarengane, kwibasira abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi no gukorera urugomo abanyamakuru mbere na nyuma y’amatora, birimo no kwima impushya abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo hanze gukurikirana amatora.

Ibyo n’ibindi, ni ibyo uyu mukuru wa diplomasi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika aheraho yemeza ko amatora muri Uganda atabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Icyakora agasaba impande zose kwirinda ubushotoranyi n’urugomo, guharanira guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, guterana no kujya aho umuntu ashaka.

Ministiri Blinken yizeza Uganda ko Amerika yiteguye gukorana nayo mu nzira zo gusubiza ibintu mu buryo, ariko agasaba ko abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo n’ibindi bakurikiranywa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG