Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Abanya-Irak Kubera Irani


Minisitiri w’imali wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Steven Mnuchin

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano, mu rwego rw’imali, ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Irak cyitwa South Wealth Resources Company. Irakirega ko cyafashije Irani kurenga ku bihano Amerika yafatiye umutwe wa gisilikali w’intarumikwa witwa Qods cyangwa Gardiens de la Revolution.

By’umwihariko, Amerika irega South Wealth Resources Company ko yafatanije na Iran kugurisha intwaro za magendu mu mitwe yitwara gisilikali yo muri Irak ifashwa na Qods yo muri Irani. Ibihano by’Amerika kandi abanya-Irak babili nabo babigizemo uruhare.

Nk’uko minisitiri w’imali wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Steven Mnuchin, yabitangaje, ibi bihano ni ugufatira umutungo wabo waba uri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bibabuza kandi kugira ubucuruzi bw’imali mu rwego mpuzamahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG