Uko wahagera

Amerika Yafashe Abanyanijeriya Bibishaga Ikoranabuhanga


Hashize imyaka abakora ubujura bushukana bakomoka muri Nijeriya n’ibindi bihugu bibye abacuruzi bo muri Amerika n’abantu ku giti cyabo amadolari y’Abanyamerika abarirwa muri za milliyoni babinyujije kuri konte z’Abanyanijeriya babiri batuye muri Los Angeles.

Muri iki gihe ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera,
Velentine Iro na Chukwudi Christogunus Igbokwe, abaturage ba Nijeriya bari bazwi cyane ku mazina atandukanye y’amahimbano nka "Iro Enterprises" na "Chris Kudon."

Ikirego cyashyizwe ahagaragara n’urukiko rwa Leta y’Amerika gikubiyemo ibyaha 252 bashinjwa kivuga ko hagati ya 2014 na 2018, Iro na Igbokwe – bafatanije n’abandi batekamutwe hirya no hino ku isi bagera kuri 80, bakoze ubujura butandukanye mu bihugu bigera ku 10 bashobora kwiba agera kuri million $6 naho agera kuri million $40 bakaba bayakozagaho imitwe y’intoki.

Abakoraga ubu bujura bahigaga abantu ku giti cyabo n’ibigo bito by’ubucuruzi. Bakoreshaga uburyo bwo gutega imitego kuri email z’abantu bise “business email compromise," cyangwa kubikira itumanaho rikoreshejwe ikoranabuhanga ku bayobozi b’ibigo bise “CEO fraud”. Muri ubu buryo, binjiraga rwihishwa muri email z’ikigo bakigira abayobozi bacyo bagatangira kwandika za email mu mazina ya ba nyiri’ikigo basaba ko hoherezwa amafaranga runaka.

Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI) biravuga ko ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kugenda bwiyongera. Icyegeranyo cya FBI yasohoye mu kwezi kwa kane kivuga ko ubujura bwo kuri internet bwateje igihombo kigera kuri miriyari $2.7 mu mwaka wa 2018 kivuye kuri miliyari $1.4 mu mwaka wa 2017.

Aba banyanijeriya bibye abantu ku giti cyabo n’ibigo bigera kuri 16 hirya no hino ku isi. Ikirego cyatanzwe mu rukiko kivuga ko Iro na Igbokwe ari bo bari ku ruhembe rw’ubu bujura. Bakomoka mu mugi wa Owerri muri Nijeriya. Abandi bose babaganaga ar’uko babarangiwe n’abo basanzwe bakorana bagahuza umugambi.

Muri iki gikorwa batwaraga hagati ya 20 -50% y’amafaranga yibwe kuri buri soko ry’ubujura bahawe. Iki kirego kivuga ko Iro na Igbokwe bohereje million $5 muri Nijeriya kuri konte zabo, iz’abo bafatanije ubujura, n’iz’abo mu miryango yabo mu mwaka wa 2017. Ibimenyetso byafashwe na FBI byerekana ko abo bagabo bakoreshaga umutungo basahuye kubaka amagorofa Manini muri Nijeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG