Uko wahagera

Imfungwa zo muri Ekwateri Zarwanye Hapfamo 30


Abashinzwe umutekano n'ibimodoika bizimya umuriro batabaye guhosha imirwano nk'iyi iheruka kuba i Latacunga mu kwa karindwi taliki 22, 2021.

Muri gereza ya Guayaquil, mu majyepfo y'igihugu cya Ekwateri harimo imitwe itandukanye y'amabandi afite intwaro. Abiri muri yo yitwa “Los Lobos” na “Los Choneros” ni yo yarwanye, akoresheje imbunda, gerenade, ibyuma n'imipanga.

Mu bantu 30 bapfuye, batandatu bishwe baciwe imitwe, nk'uko Parike ya Ekwateri yabitangaje kuri Twitter. Abandi banyururu 47 bakomeretse.

Komanda wa polisi ya Ekwateri, Fabian Bustos, yatangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ko abapolisi n'abasilikali bashoboye kwigarurira gereza no kuyigaruramo umutekano nyuma y'amasaha atanu y'imirwano. Naho Parike ivuga ko yatangiye gukora anketi.

Ekwateri ifite gereza 65. Ziruzuriranye. Zicumbikiye imfungwa 39 000 kandi zarubakiwe abantu 30.000. Zimaze igihe ziberamo imirwano, kenshi na kenshi iba ishyamiranyije imitwe y'amabandi, bapfa amasoko y'ibiyobyabwenge. Imirwano yapfiriyemo abantu benshi kugeza ubu, 79 bose hamwe, yabaye icyarimwe mu magereza ane mu kwezi kwa kabiri gushize.

Guverinoma ya Ekwateri ivuga ko abanyururu 103 baguye muri bene iyi mirwano mu mwaka ushize w'2020. Naho muri uyu mwaka, abo imaze guhitana bararenga 120. Byatumye, mu kwezi kwa karindwi gushize, umukuru w'igihugu, Perezida Guillermo Lasso, ahindura abayobozi ba gereza zose, ashyiraho n'amategeko yo mu bihe bidasanzwe mu micungire ya za gereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG