Uko wahagera

USA: Umuyobozi w'Iperereza Yatanze Ubuhamya mu Nteko Ishinga Amategeko


Umuyobozi ku bw'ubusugire w’Urwego Mpuzabikorwa rw’Ibigo by’Ubutasi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joseph Maguire, yitabye komite ishinzwe kugenzura ibyerekeye iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika.

Yisobanuraga ku cyatumye yihererana amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza wateje ubwega ko Perezida Donald Trump yaba akoresha ububasha afite mu gushakisha ukuboko kw’igihugu cyo hanze mu matora yo mu 2020.

Umwe mu bantu bakora mu nzego z’iperereza ry’Amerika utaramenyekana, yatanze amakuru arebana n’ibyo yemeza ko bihangayikishije cyane bikorwa mu butegetsi bwa Perezida Trump. Ibyo birimo icyamenyekanye nk’ikiganiro kuri telefone yagiranye na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine.

Ni ikibazo gishobora kuba intandaro yo gutangiza iperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho, byatuma aregwa, akaburana, yahamwa n’ibyaha agakurwa ku butegetsi.

Mu buhamya bwe, Joseph Maguire, yabwiye abadepite ko ku birebana n’iki kibazo yubahirije ibyo amategeko amusaba mu buryo bwose.

Biteganijwe ko Joseph Maguire azatanga ubuhamya no kuri komisiyo y’ubugenzuzi bw’iperereza muri Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Aha ho, ubuhamya buzatangirwa mu muhezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG