Uko wahagera

Ubufatanye bw'Amerika n'Ibihugu by'Aziya


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yaraye ashoje inama idasanzwe y’iminsi ibili yahuje abakuru b’ibihugu icumi bigize umuryango wa ASEAN. Iri ni Ishyirahamwe ry’ibihugu by’Aziya y’uburasuzuba bw’amajyepfo.

Mu ijambo rye yavuze ko “Leta zunze ubumwe z’Amerika na ASEAN bashimangiye inshingano yabo idakuka yo kubahiriza amahame mpuzamahanga, ku buryo uburenganzira bwa buri gihugu, cyaba kinini cyangwa gito, bwubahirizwa.”

Aya makimbirane y’imipaka mu nyanja y’Ubushinwa bw’amajyepfo, ibikorwa bya gisilikali by’Ubushinwa bigenda bihiyongera, n’ubuhahirane ni byo byari ku murongo wa mbere w’ibyigwa mu nama ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na ASEAN. Inama idasanzwe kubera ko ari iya mbere iteranijwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi Amerika itari muri ASEAN. Inama yabereye muri California, kure y’umurwa mukuru w'Amerika Washington.

Umuryango wa ASEAN igizwe Indonesia, Malaysia, Philippines, Singapore, Thailand, Brunei, Vietnam, Laos, Myanmar yahoze yitwa Birmania, na Cambodge. Wose hamwe ugize kimwe cya kalindwi cy’ubukungu bw’isi.

XS
SM
MD
LG