Uko wahagera

Amerika na Mexico mu Biganiro ku Kibazo cy’Abimukira


Abimukira bambukiye i Ciudad Juarez, bava muri Mexico bafata hakurya El Paso, i Texas, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku italiki 29/4/2019.
Abimukira bambukiye i Ciudad Juarez, bava muri Mexico bafata hakurya El Paso, i Texas, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku italiki 29/4/2019.

Perezida Donald Trump aravuga ko hari intambwe yatewe mu biganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexico ku kibazo cy’abimukira ariko akongeraho ko ibyagezweho bitaragera ku rugero ruhagije.

Yavuze ko impande zombi ni ziramuka zitageze ku masezerano ahamye kuri iki kibazo, azakomeza gahunda ye yo gushyiraho imisoro ingana na 5% ku bicuruzwa biva muri Mexico byinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Arasaba Mexico gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira abimukira no guhashya abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibiganiro hagati ya Visi Perezida Mike Pence, Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Marcelo Ebrard, ministri w’ubanyi n’amahanga wa Mexico birakomeza uyu munsi ku wa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG