Uko wahagera

Amerika Izashyira Konsila muri Sahara y'Uburengerazuba


Ibendera ry'Amerika
Ibendera ry'Amerika

Amerika yatangaje ko "guhera aka kanya, imilimo ya dipolomasi itangiye ku ikoranabuhanga" muri Sahara y'Uburengerazuba.

Leta zunze ubumwe z'Amerika iri hafi gushyira konsila (consulat) muri Sahara y'Uburengerazuba, yigaruriwe na Maroc.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko "guhera aka kanya, imilimo ya dipolomasi itangiye "ku ikoranabuhanga" muri Sahara y'Uburengerazuba.

Bizaba bigengwa n'ambasade y'Amerika y'i Rabat, umurwa mukuru wa Maroke. Bizaba bigamije guteza ubukungu n'imibereho myiza. Konsila nyirizina nayo izafungura vuba aha cyane."

Iyi konsila ntizakorera mu murwa mukuru wa Sahara y'Uburengenrazuba, Laâyoune. Ahubwo izaba iri mu cyambu cya Dakhla, ku nyanja y'Atlantika, umujyi utuwe n'abantu barenga ibihumbi ijana.

Mu 1975, Maroke yigararuriye Sahara y'Uburengerazuba, ikize kuri peteroli. Iyita intara yayo yo mu majyepfo. Umuryango w’Afrika yunze ubumwe wemera Sahara y'Uburengerazuba nka kimwe mu bihugu by'abanyamuryango bawo. Naho ONU imaze imyaka itegura amatora ya kamarampaka, referendum, ku bwigenge bwa Sahara y'Uburengerazuba.

Ku italiki ya 10 y'uku kwezi, Leta zunze ubumwe z'Ubumwe z'Amerika yo yatangaje ko yemera ko Sahara y'Uburengerazuba ari intara ya Maroke ku buryo busesuye, mu rwego rw'amasezerano magali yatumye Maroke iba igihugu cy'Abarabu cya kane cyemeye Isirayeli, nyuma ya Emira z'Abarabu zunze ubumwe, Bahrein na Sudani.

Ariko Mike Pompeo avuga mu itangazo rye ko Leta zunze ubumwe z'Amerika "izakomeza gushyigikira ibiganiro bya politiki hagati ya Maroke na Polisario," umutwe wa politiki na gisilikali uharanira ubwigenge bwa Sahara y'Uburengerazuba.

Nta kindi gihugu gikomeye cyo mu burengerazuba bw'isi cyemera ko Sahara y'Uburengerazuba ari igice cya Maroke.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG