Uko wahagera

Amerika Izagena Intumwa k'Uburenganzira bwa Muntu muri Koreya ya Ruguru?


Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba Perezida Joe Biden gushyiraho intumwa yihariye ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Koreya ya Ruguru.

Itegeko ryitwa "North Korean Human Rights Act" ryo mu 2004 rivuga ko perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika agomba gushyiraho intumwa yihariye ishinzwe ibibazo y'uburenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru.

Kuva mu kwezi kwa mbere 2017 kugeza n'ubu, nta muntu uri muri uyu mwanya. Radiyo Ijwi ry'Amerika yabajije inshuro nyinshi minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika kuri iki kibazo. Umuvugizi w'iyi minisiteri yarashubije kuri e-amail, ati: "Nta makuru mbifiteho kugeza ubu."

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Komite iharanira uburenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru (Committee for Human Rights in North Korea), yombi yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, irasaba Perezida Biden gushyiraho "byihutirwa" intumwa yihariye ku burenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru.

Guverinoma ya Biden yatangaje inshuro nyinshi muri uyu mwaka ko izashyiraho vuba iriya ntumwa yihariye. Ku miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, "igihe kirageze kugirango guverinoma ya Biden ishyire mu bikorwa ibyo ivuga."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG