Uko wahagera

Amerika Izagabanya Umubare w'Abasilikare Bayo muri Afuganistani


Abasirikare b'Amerika muri Afghanistani burira kajugujugu, kw'itariki 15/01/2019.
Abasirikare b'Amerika muri Afghanistani burira kajugujugu, kw'itariki 15/01/2019.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika izagabanya umubare w’abasilikare bayo muri Afuganistani hagasigara 8,600 igihe amasezerano yaba agezweho n’abatalibani. Yavuze kandi ko abasilikare bazaguma ku butaka bw’icyo gihugu.

Hari mu kiganiro yagiranye na radiyo Fox News. Yanavuze ko nihagira ikindi gitero kiba kuri Amerika giturutse muri Afghanistani “dushobora kuzagisubizanya ingufu….bitigeze bibaho”.

Abasilikare b’Amerika boherejwe bwa mbere muri Afghanistani nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo kw’italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda, byagabwe na Al-Qaeda ku butaka bw’Amerika. Uwo mutwe wari ukingiwe n’ingoma y’Abatalibani yahoze ku buyobozi bw’Afghanistani.

Ubu, Washington irashaka guhagarika uruhare rwayo rwa gisilikare. Ubuyobozi bumaze igihe buganira n’Abatalibani guhera byibura mu 2018.

Trump avuga ko icyo azakora ari ukugabanya umubare, igihe Abatalibani bakwizeza ko ubutaka bwabo butazakoreshwa na Al-Qaeda cyangwa indi mitwe y’abarwanyi ku rwego mpuzamahanga.

Trump yashimangiye ko abasilikare bose batazava muri Afghanistani. Hazagumayo abo mu rwego rwo hejuru rw’ubutasi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG