Uko wahagera

Amerika Iriyama Amato Ashobora Kwegera Amato Yayo y'Intambara


Leta zunze ubumwe z'Amerika iriyama amato yose ashobora kwegera cyane amato yayo y'intambara mu kigobe cy'Abaperse.

Nk'uko ikigo ntaramakuru Reuters kibitangaza, igisilikali cy'Amerika kirwanira mu mazi mu burasirazuba bwo hagati cyatangaje ko ubwato bwegereye amato y'intambara y'Amerika muri metero ijana "buzafatwa nk'igitero, bityo ko kubwivuna bitazaba binyuranyije n'amategeko."

Mu itangazo cyashyize ahagaragara, icyicaro cy'ingabo z'Amerika zirwanira mu mazi kiri mu gihugu cya Bahrein gisobanura ko aya mabwiriza agamije "gusobanura neza imyitwarire y'amato kugirango bakureho ibintu byose byo gukekeranya cyangwa kwibeshya, no gukaza umutekano" w'amato y'Amerika.

Reuters ivuga ko aya mabwiriza agamije mu by'ukuri kwiyama Irani. Koko rero, mu kwezi gushize, amato 11 y'intambara ya Irani yegereye cyane kugera kuri metero icyenda amato y'intambara y'Amerika mu Kigobe. Igisilikali cy'Amerika cyatangaje ko ari ubushotoranyi bushobora guteza kurasana. Nyuma yaho, Perezida Trump yahaye amategeko ingabo z'Amerika zirwanira mu mazi ziri mu Kigobe kurasa ubwato bwose bwa Irani bugaragaje ubushotoranyi.

Irani yo ivuga ko bitayiturutseho ahubwo ko byatewe n'ingabo z'Amerika. Nayo yavuze ko izashwanyaguza ubwato bwose bw'Amerika buzabangamira umutekano wabwo mu Kigobe cy'Abaperse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG