Leta zunze ubumwe z'Amerika irimo irohereza indege nyinshi za gisilikali n'abasilikali mu Buyapani mu rwego rwo kwereka inshuti zayo ko virusi ya Corona ntacyo yahinduye ku bushobozi bwayo bwa gisilikali.
Izi ndege zirimo za kajujgujugu n'izindi nini zo mu kwoko bwa Hercules C-130 zitwara abantu n'ibikoresho. Abasilikali zitwaye bururukira mu kigo cy'ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere kiri ahitwa Yokota mu burengerazuba bwa Tokyo, umurwa mukuru w'Ubuyapani. Iki kigo cya Yokota ni cyo Amerika ikoresha cyane mu rwego rwo kugeza abasilikali n'ibikoresho byabo mu karere ka Aziya-Pasifika.
I Washington, bamwe mu bategetsi ntibahisha impungenge zabo ko virusi ya Corona yatuma abahanganye na Leta zunze ubumwe z'Amerika, nk'Ubushinwa, bakwibaza ko igisilikali cy'Amerika cyacitse intege. Ariko Komanda wungirije w'ikigo cya Yokota, Colonel Jason Mills, yavuze, ati: "Ibi bikorwa turimo muri iyi minsi bigamije kwereka abanzi n'inshuti ko dushoboye gutunganya inshingano zacu."
Mu mahanga yose, Ubuyapani ni cyo gihugu gicumbikiye abasilikali benshi b'Amerika. Bagamije kuburengera by'umwihariko buramutse butewe na Koreya ya Ruguru, ariko kandi banacungira hafi uko Ubushinwa bugenda butera imbere cyane mu rwego rwa gisilikali, nk'uko abashakashatsi babikurikiranira hafi babisobanura.
Facebook Forum