Uko wahagera

Amerika Iriko Yibuka Intwari Zaguye Ku Rugamba


Imva z'Abasirikare bapfiriye ku rugamba, ku kaburi i Arlington muri reta ya Virginia ku nkengera za Washington DC,Itariki 27/05/2018.

Uyu munsi, abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika, baba abakozi cyangwa abanyeshuli, bari mu kiruhuko cyo kuzirikana ababo baguye mu ntambara zose igihugu cyabo cyarwanye, umunsi witwa Memorial Day.

Perezida Donald Trump yashyize indabo ku mva y’umusilikali utazwi mu irimbi ry’igihugu riri ahitwa Arlington, mu nkengero za Washington D.C., umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Memorial Day yijihijwe bwa mbere mu 1865 nyuma y’intambara y’isubiranamo ry’abenegihugu. Mu myaka 50 yakurikiyeho, Memorial Day yakomeje kuba iy’abaguye muri iyi ntambara yonyine gusa. Yagizwe iy’abaguye mu ntambara zose nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose. Ariko Inteko ishinga amategeko, Congress, yawugize ikiruhuko mu 1971.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG