Uko wahagera

Amerika Iramagana Igitero cyagabwe ku rugo rwa Gen. Kayumba Nyamwasa


Afurika y'Epfo
Afurika y'Epfo
Departoma ya leta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaganye igitero giherutse gukorwa ku rugo rwa General Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo. Ibi bitangazwa na William Stevens, umuvugizi w’ibiro bya Departema ya leta bishinzwe ibibazo bya Afrika.

Bwana Stevens yabwiye Ijwi ry’Amerika ati “twamaganye ubwicanyi bwakorewe uwahoze ari umuyobozi muri guverinema y’u Rwanda, Colonel Patrick Karegeya n’igitero cyagabwe ku rugo rwa General Kayumba Nyamwasa, byombi byabereye muri Afrika y’Epfo aho bahungiye."

Twakiriye neza uburyo guverinema ya Afrika y’Epfo yihutiye gukora iperereza ricumbuye kuri ibi bitero byombi kandi dutegereje ibizava muri iryo perereza.

Muri rusange Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe n’ibitero byikurikiranya biboneka ko bishingiye kuri politiki bigabwa ku banyarwanda bazwi cyane bahunze. Ibyo Prezida Kagame yatangaje ku byo yise ingaruka kuri abo bose yita ko bagambanira u Rwanda, biteye impungenge cyane. Demokrasi ihamye, yemera ko politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, ikorwa mu mahoro.

Bwana Stevens, umuvugizi n’ibiro bishinzwe ibibazo bya Afrika, muri departema ya leta muri Amerika yongeraho ati, ibikorwa byo gucecekesha abitandukanyije n’ubutegetsi bibangamiye demokrasi y’u Rwanda. Bityo ati ni yo mpamvu dusaba guverinoma y’u Rwanda, kwubaha uburenganzira bw’abayoboke b’amashyaka yose ya politiki n’ubw’abayobozi bayo.
XS
SM
MD
LG