Uko wahagera

Amerika Ihangayikishijwe n’Ihohoterwa ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Myanmar


Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko zifite impungenge nyinshi ku bivugwa ko ingabo zishinzwe umutekano za Myanmar zihohotera ikiremwa muri Leta ya Chin. Mu bivugwa harimo gutwika no gusenya amazu arenga ijana na za kiriziya z’abakristu.

Itangazo rya deparitema ya Leta muri Amerika ry’uyu munsi ku cyumweru, rigira riti: “Twamaganye ibikorwa by’urugomo nk’ibyo by’ingoma ya Birimaniya ku baturage, ku ngo zabo n’aho basengera, bigaragaza uburyo ubuyobozi butitaye ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Birmaniya”. Amerika yahamagariye ihagarikwa ry’urwo rugomo.

Myanmar iri mu bibazo guhera tariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri, kuva habaye Kudeta ya gisilikare yayobowe n'umukuru w'igisirikare, Min Aung Hlaing, nyuma y’imyaka icumi hageragezwa demokarasi. Isubiraho ry’ubuyobozi bwa gisilikare, ryateje uburakari imbere mu gihugu no mu mahanga.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG