Uko wahagera

Amerika:George Floyd Waguye mu Maboko ya Polisi Arashingurwa


Gusezera bwa nyuma kuri George Floyd

George Floyd, umwirabura uherutse kugwa mu maboko y'umupolisi muri Leta zunze ububwe z'Amerika uyu munsi arashyingurwa mu mujyi wa Huston uri muri Leta ya Texas.

Mu rwego rwo kwibuka ubuzima bwa nyakwigendera, inzu mberabyombi y'uwo mujyi yatamirijwe ibara risa na zahabu n'iritukura; amabara aranga ishuri George Floyd yizeho. Ayo mabara kandi yacanywe no mu nzu mberabyombi zo mu yindi mijyi nka Los Angeles, Boston, Oakland, Las Vegas, New York n'ahandi.

Bitegenijwe ko polisi yo mu mujyi wa Huston iri buherekeze umurambo we kugeza ku mva ari bushyingurwemo iruhande rw'aho nyina ashyinguye.

Ejo ku wa mbere hiriwe gahunda zo kumusezera bwa nyuma mu rusengero rwa Fountain of Praise. Amasengesho kandi yabaye muri Minneapolis no muri Leta ya North Carolina aho Floyd yavukiye.

Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbot yavuze ko urupfu rwa George Floyd rusize umurage w'uburyo Leta ayoboye n'Amerika muri rusange bikwiriye kwitwara. Yavuze ko ateganya guha umuryango wa Floyd ijambo mu biganiro bigamije ivugururamikorere muri polisi.

Urupfu rwa George Floyd waguye mu maboko ya polisi mu byumweru bibiri bishize, rwateye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana ivangura hirya no hino muri Amerika ndetse n'ahandi ku isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG